KWIBUKA MU BITARO BYA BYUMBA: BIBUKIJWE KO KWIBUKA ARI INSHINGANO YA BURI MUNYARWANDA

Ubu ni bumwe mu butumwa bwagarutsweho kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Kamena, 2026 ubwo Abayobozi n’Abakozi b’Ibitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya BYUMBA bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko bisanzwe buri mwaka, Ibitaro byifatanya n’Igihugu cyacu ndetse n’Isi yose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko, byifatanya kandi by'umwihariko n’imiryango y’Abakozi 10 bamenyekanye bakoreraga icyahoze ari Akarere k’Ubuzima ka (Region Sanitaire de) BYUMBA kwibuka abo bakozi ari bo:

Abakoraga mu Karere k’Ubuzima ni:

  1. Tuyisenge Sadi wari Umushoferi w'Akarere k'Ubuzima ka Byumba;
  2. Mukampunga Soline wari Nutritionniste w’Akarere k’Ubuzima ka Byumba;

Abakoraga mu Bitaro bya Byumba ni: 

  1. Dr. Munyangeyo Charles wari Umuyobozi w'Ibitaro;
  2. Mukamwambutsa Donatha wari Umunyamabanga w’Ibitaro;
  3. Gakwandi Ignace wari Umutaravayeri  mu Bitaro;

Abakoraga mu Bigonderabuzima ni:

  1. Ntigurirwa André wari Umuyobozi w'Ikigonderabuzima cya Buyoga;
  2. Habimana Osée wari Umuyobozi w’Ikigonderabuzima cya Musenyi;
  3. Mperekeje Pascal wari Umuforomo ku Kigonderabuzima cya Musenyi;
  4. Habiyaremye Justin wari Umutaravayeri ku Kigonderabuzima cya Musenyi;
  5. Ntaganda Donat wari Umushoferi wa Ambulance y’Ikigonderabuzima cya Manyagiro. 

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri rwa BYUMBA Dr. HAKIZIMANA Eric yavuze ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yashegeshe inzego z’ubuzima zirimo ibitaro n’amavuriro mu gihugu hose by’umwihariko icyahoze ari Akarere k’Ubuzima ka Byumba. Yagize, ati : «Abakozi twibuka uyu munsi bishwe n’abakozi bakoranaga, abandi bagambanirwa n’abo bakoranaga, ibi bikaba bihabanye n’indangagaciro ziranga abakozi bakora kwa Muganga».

Yakomeje avuga ko kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi uyu mwaka hagenderwa ku nsanganyamatsiko igira, iti : «Kwibuka Twiyubaka», ari umwanya wo kudushishikariza by’umwihariko kubumbatira Ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tukayirandurana n’imizi yayo yose, gutanga serivise zinoze ku bagana amavuriro nta vangura iryo ari ryo ryose ribayeho nk’uko byakorwaga mbere ya 1994,  kwibuka dushyigikira ibyiza byagezweho dukomeza guharanira kubaka u Rwanda twifuza ruzira Jenoside.

Yashoje ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko HE Paul KAGAME n’ingabo yari ayoboye zahoze ari iza RPA wahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi akabohora igihugu akaba akomeje urugamba rwo guteza imbere Abanyarwanda, gukora ibikorwa by’indashyikirwa by’umwihariko mu kubaka urwego rw’Ubuzima mu Rwanda ashyiramo iterambere ryihuse kandi ryemewe ku rwego mpuzamahanga. Muri zo twavuga gahunda ikomeye y'ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Santé (Serivise zishyurwa na Mutuelle zariyongereye zigera no kwishyura insimburangingo, ubuvuzi bw’indwara zidakira, kubaka ibitaro bigezweho mu gihugu harimo by’umwihariko n’Ibitaro bya Byumba ubu byashyizwe ku rwego rw’Ibitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri, Ikigonderabuzima muri buri Murenge ugize Akarere ka Gicumbi, amavuriro mato mu tugari nayo akomeje kongerwa ndetse n’Abakozi bakomeje kongerwa cyane cyane Inzobere z’Abaganga muri serivise zinyuranye, gutanga ibikoresho bigezweho mu Bitaro no mu Bigo Nderabuzima ndetse n’Ikoranabuhanga ririmo no gukoresha za drone mu bikorwa by’ubutabazi, kuvura abarwayi n’ibindi…..

Bwana KAMILI Athanase yatanze ikiganiro cyateguwe na Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu cyibanda ku Mateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, itegurwa ryayo, ishyirwa mu bikorwa ryayo, itsindwa ry’abajenosideri n’uburyo bakomeje ingengabitekerezo yayo kugeza ubu n’urugendo rwo kongera kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu buhamya bwa MUPENZI Joseph yagarutse ku buzima bwaranze icyahoze ari Komine KIBALI, ngo aho igikorwa cyo gutera imiryango y’Abatutsi cyakorwaga ku manywa y’ihangu byagera saa kumi n’imwe z’umugoroba kigahagaraga, ngo bikaba bitararindiraga kwitwikira ijoro. Ikindi yagarutseho ni ugusaba buri wese wabonye ibi bikorwa byakorerwaga Abatutsi kugira ubutwari bwo kubivuga cyane cyane atanga amakuru y’aho ababo bishwe baherereye kugira ngo nabo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro. 

Mu butumwa bw’Intumwa ya IBUKA mu karere ka GICUMBI, Bwana KAGWENE Viateur yavuze ko impamvu twibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda wese kuko zidufasha kwibuka aho duturutse tuva mu buyobozi bubi bwabayeho twinjira mu buyobozi bwiza dufite ubu butandukanye cyane n’ubwigishije abaganga, abarimu, Inzego z’Umutekano, urubyiruko n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda byariho icyo gihe n’ibyo dufite ubu kwica bagenzi babo. Ngo indi mpamvu ituma twibuka ni ukugira ngo ayo mateka mabi twanyuzemo ataduherana.

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu wari n’Umushyitsi Mukuru Madame UWERA Parfaite, yagarutse nawe ku ntego nyamukuru yo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko ari umusingi w’ejo hacu heza hazaza nk’Abanyarwanda, asaba abakozi b’Ibitaro gukomeza guha agaciro iki gikorwa cyo kwibuka nk’uko babigaragaza buri mwaka, bazirikana ko bashinzwe gutanga ubuzima. Yagize, ati: « Mwite ku bikomere no ku ihungabana by’umuturage igihe aje abagana arengerwe vuba kuko ari byo bihesha igihugu cyacu iterambere, biduha kandi kongera kwiyemeza kurushaho kurwanya ingengabitekerezo n’icyadutanya icyo ari cyo cyose twubakira kuri Ndi Umunyarwanda».

Yakomeje avuga ko kwibuka rero ari inshingano ya buri buri wese, anaha ubutumwa urubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ipfobya, ihakana n’ingengabitekerezo ya Jenoside Yakorewe Abatutsi cyane igaragara ku mbuga nkoranyambaga rutanga amakuru nyayo. 

Yashoje ubutumwa bwe ashimira Ubuyobozi n’Abakozi b’Ibitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya BYUMBA baha agaciro iki gikorwa buri mwaka abizeza ko Akarere katazigera kabatererana, anasaba buri wese witabiriye kurinda ibyagezweho no guhangana n’urugamba urwo ari rwo rwose rwashaka gusenya Ubumwe twagezeho kandi tukabyumva kimwe twese.