ABAYOBOZI B’IBIGO NDERABUZIMA BASABWE GUKOMEZA IBIKORWA BY’ISUKU N’ISUKURA
Iyi ngingo ni imwe mu zagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya BYUMBA Dr. NGABONZIZA Issa mu nama mpuzabikorwa y’Ibitaro yabereye mu Kigo Nderabuzima cya BWISIGE kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nzeri, 2025 ikayoborwa n'Umuyobozi Mukuru wabyo wari hamwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere ka GICUMBI Madame UWASE Elyse, yitabirwa n'Uhagarariye Ikigo Gitanga ibikoresho n’imiti (Rwanda Medical Supply) n'Abayobozi b'Ibigo Nderabuzima.

Iyi nama ngarukakwezi igenda ihinduranya Ibigo Nderabuzima iberamo mu rwego rwo kugenzura uko ibipimo by'ubuzima mu Karere bihagaze, gusangira ibyiza cyangwa udushya basangamo no gufatira hamwe ingamba ku bipimo byagaragara ko umusaruro wabyo utaragerwaho uko bikwiye.

Nyuma yo kugaragarizwa uko ibipimo by’ubuzima binyuranye mu Karere bihagaze, bafashe umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mibare yagaragaye mu bipimo by’ubuzima bamaze kugaragarizwa ndetse banahabwa n’ubundi butumwa. Muri bwo bagarutse ku kibazo cy’isuku n’isukura babasaba kuyigira umuco ntibibe ibyo bibutswa ahubwo bakajya bibwiriza kuyigira intego umunsi ku munsi kandi ahantu hose ahagaragara n’ahatagaragara.

Ubundi butumwa bagarutseho bwarimo no kubibutsa ibikorwa biri mu mihigo ishyirwa mu bikorwa n’Inzego z’ubuzima babasaba gushyiramo imbaraga bagendeye ku ntego (target) iba igomba kugerwaho yaba mu kwezi cyangwa mu gihembwe basoza babasaba gukomeza imikorere n’imikoranire bafite hagati yabo ndetse no mu zindi nzego.
