ABANTU BARAGIRWA INAMA YO KUJYA BISUZUMISHA AMASO KENSHI
Kuri uyu wa kane tariki ya 09 Ukwakira, 2025 mu Bitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya Byumba hatangiye igikorwa cyateguwe n’Ubuyobozi Bukuru bwabyo bugamije gutanga ubuvuzi bw’uburwayi bw’amaso buzwi nk'ishaza, kikaba cyarateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Ubuvuzi bw’amaso n’Umuryango Mpuzamahanga ugamije guteza imbere ubuvuzi bw'amaso ku isi mu rwego rwo kwegera umuturage akavurwa bitamugoye kikaba kiri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Abaganga n’abavuzi b’amaso bo mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Abaganga bari mu gikorwa cyo kuvura amaso
Iki gikorwa kandi cyahuriranye n'Umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw'amaso ufite insanganyamatsiko igira iti:"kunda amaso yawe", kigiye gukorwa mu gihe cy’iminsi ine aho aba Baganga n’abavuzi bazabaga bakanavura abantu bagera ku ijana (100). Ubundi “ishaza” ni indwara itera ubuhumyi yibasira abakuze, abafite Diyabete n’umuvuduko w'amaraso bikaba binashoboka ko n'abana bayivukana, akaba ari byiza kwipimisha amaso nibura 2 mu mwaka mu rwego rwo gukumira ingaruka zaterwa n'indwara y'ishaza.

Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko abivuriza muri ibi Bitaro ndetse n’abatuye isi muri rusange kurinda amaso no gusangira amakuru ku kamaro ko kwisuzumisha amaso by'umwihariko ku bantu bageze ku myaka 40 y'amavuko n’abandi, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro ari hamwe n’Intumwa y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Ubuvuzi bw’amaso n’iy’Umuryango Mpuzamahanga ugamije guteza imbere ubuvuzi bw'amaso ku isi, batanze ikiganiro kuri Radiyo Ishingiro iherereye mu Krere ka Gicumbi cyibanze kuri iyi nsanganyamatsiko banasubiza ibibazo by'abaturage.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro n'Abafatanyabikorwa n'Umuvuzi w'amaso mu Bitaro bari mu kiganiro n'Umunyamakuru wa Radiyo Ishingiro
Mu butumwa bw’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya Byumba Dr. NGABONZIZA Issa yavuze ko Ijisho ari igice cy'umubiri gikomeye cyane kigomba kubungwabungwa kuko gifasha kubona, gukora ibintu byose umuntu abireba, akaba ashimira cyane Minisiteri y'Ubuzima n'Abafatanyabikorwa kuri izi servise z'Ubuvuzi zegerezwa abaturage kuko Ibitaro bibanza gutoranya abafite iyi ndwara bikabona kubabatumiriza abaganga. Ngo ibi birashimisha cyane iyo umuntu aje atabona agasubirayo areba neza.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya Byumba Dr. NGABONZIZA Issa atanga ikiganiro
Intumwa y’Umuryango Mpuzamahanga ugamije guteza imbere ubuvuzi bw'amaso ku isi bwana Erikson Nshuti yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho umurongo mwiza w’imikoranire n'Inzego zitandukanye. Ngo uyu muryango ahagarariye washinzwe na Fred Hallows wari Umuganga w'amaso nyuma yo kubona ko hari abantu bari bafite uburwayi bw'amaso butari ngombwa atangiza uwo mushinga, mu Rwanda ukaba warahageze mu 2006 uhereye Rubavu aho batangiye bakora inyigo bashaka kumenya abafite uburwayi bw’amaso ariko bwavurwa, nyuma y'aho bagatangira kuvura ishaza, ubu ibikorwa byawo bikaba byaragutse kuko ukorana n'Ibitaro byose byo mu Rwanda uko ari 48.

Erikson Nshuti Intumwa y’Umuryango Mpuzamahanga ugamije guteza imbere ubuvuzi bw'amaso ku isi atanga ikiganiro
Naho Intumwa y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Ubuvuzi bw’amaso Madame MASENGESHO yashimiye Leta y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima uburyo bagira uruhare mu kunganira Abavuzi b’indwara z’amaso bababonera ibikoresho ndetse n’abafatanyabikorwa.

Intumwa y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Ubuvuzi bw’amaso Madame MASENGESHO (hagati) atanga ikiganiro
Ibitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya Byumba bitegura iki gikorwa igihe cyose bimaze kubona abantu benshi bafite iki kibazo cy’uburwayi bw’ishaza mu rwego rwo kubafasha kubona ubuvuzi bwihuse kandi budahenze cyane ko abenshi baba ari abageze mu za bukuru.

