ABAKOZI B'IBITARO BAGANIRIJWE KURI GAHUNDA ZA LETA ZIBAFASHA KWIZIGAMIRA MU ZA BUKURU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Nzeri, 2025 mu cyumba cy'inama cy'Ibitaro, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya BYUMBA Dr. NGABONZIZA Issa, yakiriye Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Madamu UWERA Parfaite atanga ubutumwa bujyanye na gahunda ya Leta yo kuzigamira iza bukuru izwi ku izina rya EJOHEZA n'ubwo Abakozi benshi bayirimo, akaba ari mu rwego rwo kubibutsa akamaro kayo, gusaba abakozi bashya kuyijiramo no kwibutsa uwaba ashaka kongera ubwizigame bwe ndetse n'ubw'umuryango we kubikora.

Yibukije Abayobozi n'Abakozi ko EjoHeza ari Ubwizigame bw’igihe kirekire, akaba ari gahunda ya Leta yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tariki 14 Ukuboza, 2018 mu nama ya 16 y’Igihuguy’Umushyikirano.

Yakomeje yibutsa ko ari gahunda igamije gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko gutegura amasaziro yabo biciye mu kwizigamira ku bushake n’ubushobozi bwa buri wese.
*EjoHeza yaje nk’igisubizo ku bibazo byagaragajwe n’Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bwiyongere bw’abaturage mu Rwanda bwakozwe mu mwaka wa 2012.

Ibi ni bimwe mu biranga iyi gahunda ya EJOHEZA 

•Ubwizigame bw’igihe kirekire bukorwa mu buryo bw’ubwizigame bushingiye ku misanzu, yatanzwe bikozwe ku bushake bwo gufunguza konti yo kuzigama mu Kigo gishinzwe imicungire y’ubwizigame bw’igihe kirekire (Administrator: RSSB).

•Konti yo kuzigama ihuzwa n’indangamuntu y’uwizigamiye

•Umunyarwanda wese n’umunyamahanga utuye mu Rwanda bafite uburenganzira bwo kwiyandikisha bakaba abanyamuryango mu bwizigame bw’igihe kirekire

•Umunyamuryango w’ubwizigame bw’igihe kirekire atanga umusanzu akurikije ubushobozi bwe

•Umwana uri munsi y’imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko ashobora guteganyirizwa no kugira konti y’ubwizigame bw’igihe kirekire yashyizweho n’umubyeyi cyangwa umwishingizi we

•Agaciro ka pansiyo ihabwa uwizigamiye kagenwa hakurikijwe umubare w’amafaranga yose yazigamwe hiyongereyeho inyungu kw’ishoramari

•Imisanzu yose yazigamwe yoherezwa kuri konti imwe y’Umubitsi wabiherewe ububasha (Custodian)

•Amafaranga yose yakusanyijwe ashorwa n’Ushinzwe ishoramari wabiherewe uburenganzira (Investment manager)

Yashoje agarauka ku nyungu zo KWIZIGAMIRA MURI EJOHEZA zirimo:

•Guhabwa inyungu ku ishoramari ubu ziri hafi kugera kuri 12%

•Gutanga igice kimwe cy’ubwizigame nk’ingwate muri banki

•Gufata pansiyo ku myaka 55

•Guhabwa igice cy’ubwizigame ugakemura ikibazo cy’ishuri cg icumbi

Abayobozi n'Abakozi bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byagarukaga muri rusange ku gushimira Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika wazanye iyi gahunda ngo bakaba batarashidikanyije kuyinjiramo bakaba baniteguye gushishikariza n'abandi bakozi bashya kwinjira muri iyi gahunda kuko inyungu ziri ku muntu uyirimo mu gihe cy'amasaziro ye.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Madamu UWERA Parfaite atanga ubutumwa ku Bayobozi n'Abakozi b'Ibitaro

Abayobozi n'Abakozi b'Ibitaro Byigisha byo ku Rwego rwa Kabiri bya Byumba bitabiriye inama 

Mbere yo kwakira Umuyobozi w'Akarere Wungirije, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro yayoboye inama y'Abakozi iba buri wa mbere igamije kurebera hamwe ibikorwa biba byarakozwe mu cyumweru gishize kugira ngo ibibazo byaragagayemo harebwe uburyo byahawe umurongo no guha umurongo ibiba bitarakemutse, hanashyirweho ingamba zo gukumira hagamijwe kurushaho gutanga serivise inoze ku bagana Ibitaro bose. 

Nyuma yo kurebera hamwe iyi ngingo, hakurikiyeho umwanya wo kongera kuganira ku kamaro ka gahunda ya MUGANGA SACCO yashyiriweho Abayobozi n'Abakozi bo Nzego z'Ubuzima mu Gihugu cyacu mu rwego rwo gushishikariza abakozi bashya kuyinjiramo kuko ari gahunda yabashyiriweho kugira ngo ibafashe kwiteza imbere bazigamira amasaziro yabo ku buryo buboroheye.